Mali yatangaje ko yacanye umubano yarifitanye na Ukraine

Igihugu cya Mali kibarizwa ku mugabane w’Afurika cyavuze ko cyahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Ukraine, nyuma y’uko umuyobozi wa gisirikare avuze ko Kyiv yagize uruhare mu mirwano iherutse kuba hafi y’umupaka na Algeria mu kwezi gushize.

Abasirikare ba Mali n’abacanshuro benshi bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya biciwe mu mirwano yamaze iminsi yabahuje n’abigometse ku butegetsi b’Aba-Tuareg n’abarwanyi bafitanye isano na al-Qaeda.

Andriy Yusov, umuvugizi w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, mu cyumweru gishize yavuze ko inyeshyamba zahawe “amakuru akenewe” kugira ngo zikore ibyo bitero nk’uko tubikesha BBC.

Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Mali, Colonel Abdoulaye Maiga, yavuze ko guverinoma ye yatunguwe no kumva ibi kandi ishinja Ukraine kuvogera ubusugire bwa Mali.

Amagambo ya Yusov “yemeje uruhare rwa Ukraine mu gitero cy’ubugwari, ubuhemu ndetse n’ubugome cyakozwe n’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro” bikaba byaratumye abasirikare ba Mali bapfa, nk’uko Col Maiga yabitangaje.

Mali yahisemo guhagarika umubano “byihuse”. Mu cyumweru gishize, ingabo za Mali ziyemereye ko zagize igihombo gikomeye mu minsi myinshi y’imirwano yatangiye ku itariki ya 25 Nyakanga.

Iyi mirwano yabereye mu butayu hafi ya Tinzaouaten, umujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba ku mupaka na Algeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *