Diamond Platnumz yahaye agatubutse Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye ‘Komasava Remix’

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye mu muziki nka Diamond Platnumz yakoze mu ikofi ahemba agatubutse Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye ‘Komasava’ ikomeje guca ibintu.

Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yahaye amafaranga y’ishimwe angana n’amadorari ibihumbi 10 ni ukuvuga arenga miliyoni 13 mu mafaranga y’u Rwanda, umunyarwenya wo muri Uganda Rango Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye Komasava abinyujije ku rubuga rwe rwa TikTok.

Sibyo gusa kandi, kuko uyu muhanzi yanamutumiye muri Tanzania kugira ngo bazasangire, akaba azanamwishyurira buri kimwe cyose kijyanye n’urugendo azakora.

Diamond Platnumz yahaye amafaranga Tenge Tenge yo kumushimira ko yamamaje indirimbo ye ‘Komasava Remix’

Rango Tenge Tenge ni umwana ukiri muto waje kuba icyamamare bitewe n’imiterere y’amaso ye ndetse n’imibyinire yagiye itangarirwa na benshi.

Ibi byatumye aba icyamamare, aho yabaye kimenywa bose binyuze mu njya ye yihariye yamwiritiye ya ‘Tenge Tenge’ yagiye inabyinwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga zabyo.

Uyu mwana uri mu bakurikirwa cyane ky mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok yatangiye gukirigita ku mafaranga yamamariza zimwe muri kompanyi zikomeye ku Isi abikesha ubwamamare bwe.

Tenge Tenge yamamaye kubera imirebere ye

Diamond Platnumz ahisemo kumuhemba aya mafaranga mu rwego rwo kumushimira ko yamamaje indirimbo nshya ‘Komasava Remix’ yakoranye n’abarimo umunyamerika Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7 ku rubuga rwa YouTube mu minsi 12 gusa.

Imirebere ya Tenge Tenge yamugize icyamamare ku Isi

One thought on “Diamond Platnumz yahaye agatubutse Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye ‘Komasava Remix’

  • August 7, 2024 at 1:19 pm
    Permalink

    Mwakoze kumakuru muduha

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *