Menya abakuru b’ibihugu barenga 20 bategerejwe mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame
Abakuru b’ibihugu barenga 20 biganjemo aba hano ku mugabane wa Afurika, bategerejwe i Kigali aho bagomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Ni nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga n’amajwi 99.18%.
Kuri ubu abakuru b’ibihugu barenga 20 ni bo bamaze kwemeza ko bazaza i Kigali, nyuma yo guhabwa ubutumire.
Aba icyakora ntibarimo Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batazanohereza intumwa zo kubahagararira, bijyanye no kuba ibihugu bayoboye bimaze igihe bidacana uwaka n’u Rwanda.
Mu bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ku ikubitiro ko bazaza i Kigali harimo Andry Rajoelina wa Madagascar wabyemeje biciye muri Perezidansi y’igihugu cye na Wavel Ramkalawan wa Seychelles.
Abandi nk’uko Jeune Afrique yabitangaje ni Dr William Samoei Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, Gen Mamadou Doumbouya wa Guinée-Conakry, Gen. Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique na Philippe Nyusi wa Mozambique.
Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Gen Abdel Fattah al-Burhane wa Sudani, umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Hakainde Hichilema wa Zambia na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na bo bazaba bari i Kigali.
Ni na ko bimeze kuri ba Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.
Ibihugu bizaba bihagarariwe n’abandi bayobozi ni Afurika y’Epfo igomba kohereza Minisitiri w’Igenamigambi wayo, Maropene Ramokgopa uzahagararira muri biriya birori Perezida Cyril Ramaphosa.
Abandi bayobozi bazahagararira abakuru b’ibihugu byabo ni Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko na Visi-Perezida wa Uganda, Jessica Rose Epel Alupo uzaza ahagarariye Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Uyu azazana n’Umugaba Mukura w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba na we wemeje ko azaba ari i Kigali.
Minisitiri w’Intebe wa Sao Tomé & Principe, Patrice Trovoada, uw’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria na Visi-Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiémoko Meyliet Koné, Visi Perezida wa Malawi, Dr Michael Usi, na bo bazaba bari muri Stade Amahoro.
Ni na ko bimeze kuri Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algérie, Ibrahim Boughali, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo n’abandi.