Uwatoje ikipe y’igihugu ya Nigeria Samson Siasia yasoje ibihano yari yafatiwe na FIFA azira gutega

Samson Siasia, wahoze ari umukinnyi akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘Super Eagles’, yarangije ku mugaragaro igihano cy’imyaka itanu yari yahawe na FIFA kubera ibirego yashinzwe birimo gutega imikino.

Ubusanzwe, igihano cya Siasia cyahagaritswe ubuzima bwe bwose, igihano cya Siasia cyagabanijwe kugeza ku myaka itanu n’urukiko rwa siporo rushinzwe abasifuzi (CAS) mu mwaka wa 2019, rwemeje ko ibihano yari yahawe bihagarika ubuzima bwe bwose byari birenze urugero ku muntu wari ubigaragaweho bwa mbere kandi akaba atarabigizemo uruhare rukomeye.

Igabanywa kuri iyo myaka, byahereye ku ya 16 Kanama 2019, kuri ubu bikaba byarangiye, ni mu gihe kandi Siasia ataragaragaza ku mugaragaro igishobora gukurikiraho, biravugwa ko ashobora kuzagira uruhare mu gutoza hamwe n’ikipe ya Mighty Jets Football Club yo muri Jos mu gihugu cya Nigeria.

Urubanza rwo gushinjwa imikino yo gutega rwatangiye mu mwaka wa 2010 ubwo uwari wateze umukino yagerageje kwinjiza Siasia amuha akazi ko gutoza mu ikipe ayoboye kugira ngo akore impinduka ku bakinnyi bamwe mu kibuga. Icyakora cyo imishyikirano ntiyaje kugerwaho nyuma yuko iyi kipe yanze cyangwa idashobora kubahiriza ibyo Siasia yasabwe, kandi ikibazo nticyaje gukomeza kwibandwaho.

CAS, mu cyemezo cyayo, yashimangiye ko igihano gikwiriye guhabwa abakoze ibyo kugira ngo bitazongera, n’ubwo bemeje ko uruhare rwa Siasia rutari runini. Ihazabu yaciwe yari ibihumbi CHF 50.000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi ni ukuvuga arenga miliyoni 77 Frw, nayo yashyizweho na CAS.

Samson Siasia wari mu bakinnyi babigize umwuga yabayeho n’umutoza. Yahamagawe inshuro 51 muri Nigeria, atsinda ibitego 13, kandi yari mu ikipe yakinnye mu gikombe cy’Isi mu 1994 ndetse n’ikipe yegukanye igikombe cya Afurika 1994. 

Mu mwuga we w’Ubutoza, yayoboye ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Nigeria ku mukino wa nyuma w’igikombe cyisi cya FIFA U-20 2005 ndetse n’igikombe cya Afurika y’abakiri bato.

Yatoje kandi ikipe ya U-23 yo muri Nigeria yegukana umudari wa feza mu mikino Olempike yabereye i Beijing mu mwaka 2008 ndetse n’umuringa mu mikino Olempike yabereye i Rio muri Brazil 2016. Uyu Siasia kandi yaje kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya ‘Super Eagles’ muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *