Dynamo BBC yo mu Burundi yahanwe mu irushanwa rya BAL kubera kwanga kwambara Visit Rwanda

Dynamo BBC ihagarariye u Burundi mu marushanwa ya BAL yamaze guhanwa izira kwica amahame ajyanye n’irushanwa birimo kutambara ibirango bya Visit Rwanda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yahamije ko ikipe ya Dynamo BBC yarihagarariye igihugu cy’u Burundi mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), itewe mpanga kubera kwica amabwiriza agenga irushanwa. 

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Dynamo BBC yinjiye mu kibuga itambaye ibirango bya Visit Rwanda ubwo bahuraga n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo yitwa Cape Town Tigers, umukino warangiye iyoboye n’intsinzi.

Amakipe yose yitabiriye irushanwa rya BAL asabwa kwambara ikirango cya Visit Rwanda

Ni itsinzi yanishimiwe n’abarimo Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye wabigaragaje abinyujije ku rubuga rwa X.

Amakuru avuga ko ubusanzwe ubwo ikipe ya Dynamo BBC yageraga mu gihugu cya Afurika y’Epfo, hari abayobozi bakomeye bohereje ubutumwa bayibwira ko batagomba kujya mu kibuga bambaye imyambaro iriho ibirango bya Visit Rwanda.

Ikipe ya Dynamo BBC yaserutse mu irushanwa rya BAL yahishe ibirango bya Visit Rwanda

Iyi Visit Rwanda isanzwe ari umuterankunga w’irushanwa rya BAL kuva yatangira.

Dynamo BBC itewe mpanga mugihe yari yiteguye guhura n’ikipe ya FUS Rabat Basketball yo muri Maroc kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

U Burundi n’u Rwanda bimaze iminsi bitameranye neza muri politike ibintu bihabanye na siporo muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *