Umubyeyi wasize umwana w’amezi 16 wenyine akigira mu biruhuko bikamuviramo urupfu yakatiwe burundu

Umugore wo muri Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika wasize umukobwa we w’umwaka umwe n’amezi ane wenyine mu gihe kirenga icyumweru yigiriye mu biruhuko, bikagezeho uwo mwana apfa, yakatiwe igifungo cya burundu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Werurwe.

Ni amahano Kristel Candelario w’imyaka 32 yakoze kuwa 6 Kamena 2023, ubwo yasigaga umukobwa we Jailyn wenyine kandi amusiga iwe aho atuye i Cleveland. Kuko ubuyobozi bwavuze ko atahise agaruka ahubwo ko yagarutse kugeza ku ya 16 Kamena 2023.

Abashinjacyaha bavuga ko Candelario yagiye i Detroit na Porto Rico. Aho yagarutse nyuma y’iminsi 10 asanga umukobwa yamaze gushiramo umwuka maze yihamagaza inzego z’umutekano.

Uyu mwana wemejwe ko yapfiriye mu rugo. Byaje kugaragara ko yapfiriye mu gikinisho cy’abana cyuzuye n’inkari z’umwanda, nk’uko byatangajwe n’abashinjacyaha bo mu Ntara ya Cuyahoga mu itangazo ryashyizwe hanze.

Umuganga w’inzobere mu by’indwara witwa Elizabeth Mooney yemeje ko Jailyn yapfuye azize inzara no kubura umwuka bitewe no kutamwitaho maze yemeza ko urupfu rwa Jailyn ari ubwicanyi.

Kuwa 22 Gashyantare, ubwo Candelario yagezwaga imbere y’urukiko yaje kwemera icyaha cyo kwica ndetse n’icyo gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga.

Candelario yahanishijwe igifungo cya burundu muri gereza, kubwo kutita ku nshingano z’umwana byamuviriye urupfu ndetse n’imyaka umunani kugeza 12 kubera kubangamira umwana.

Umucamanza w’urukiko rwa Pleas, Brendan Sheehan, yabwiye Candelario ko yakoze ‘ubuhemu bukabije’ nyuma yo gusiga umukobwa we wenyine nta n’ibiryo.

Sheehan yagize ati “Nkuko utarekuye Jailyn ngo yisanzure, ni nako ugomba kumara ubuzima bwawe bwose muri kasho nta bwisanzure.” Ati “Itandukaniro rizaba, gereza nibura izakugaburira kandi iguhe amazi we atigeze abona.”

Candelario, wahanganye n’ikibazo cyo kwiheba ndetse n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko asenga buri munsi asaba imbabazi.

Ati “Hariho ububabare bwinshi mfite ku bijyanye no kubura umwana wanjye, Jailyn”.

Ati “Nababajwe cyane n’ibyabaye byose. Ntabwo ngerageza gukinga ikibaba ibyo nakoze, ariko nta muntu n’umwe wari uzi uko nababaye ndetse n’ibyo nanyuzemo… Imana n’umukobwa wanjye barambabariye.”

Mu iburanisha ry’urukiko, ababyeyi ba Candelario nabo basabwe guhaguruka bakagira icyo bavuga.

Umubyeyi we avuga ko yashenguwe umutima ucikamo inshuro atabara, ndetse avuga ko ibyabaye ari amahano ati “Ndi hano kubwira Isi yose ko umukobwa wanjye yageze mu rugo ahari iby’agaciro kuri we, uwo yizeraga, amarangamutima, ashyuhiranye ahari umuryango we.

Mu marira menshi yagize ati “Ndashaka kuvuga ko Jailyn urwibutso rwe tutazigera turutererana. Turagukunda. Sogokuru na Nyogokuru ntibazigera bakwibagirwa.”

Yavuze kandi ko “ubuzima bw’amarangamutima bwa Candelario bwagize ingaruka ku nshuro zirenze imwe” kandi ko “kwiheba no guhangayika byarangije kumutwara.”

Se wa Candelario yavuze ko nubwo “yatunguwe n’ibyabaye byose,” akomeje gufasha umukobwa we mu buryo bwo ku mukomeza.

 Ati ‘Ndasaba impuhwe, gusobanukirwa n’imbabazi”. “Umukobwa wanjye nkunda, burigihe wibuke ko tutazigera twibagirwa Jailyn, umwuzukuru twakundaga. Turamukumbuye cyane. Ishusho ye iteka tuzahora tuyibuka nk’urwibutso. Jailyn ni umucyo w’ubuzima bwacu.”

Candelario akatiwe burundu asize undi mwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *