Kera kabaye As Kigali yabonye amanota atatu, Gasogi United ikomeza intego yo kuyobora shampiyona

Ikipe y’Umujyi wa Kigali (As Kigali) kera kabaye yabonye amanota atatu mbumbe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yarigeze ku munsi wa kabiri wakinwaga.

Ni nyuma y’uko As Kigali itsinze ikipe ya Musanze Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Didier Ndayishimiye ku munota wa 48 w’umukino.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho amakipe yombi ya rwanaga no kubona amanota atatu ya mbere.

Ikipe ya Musanze FC yitwaye neza umwaka ushize w’imikino yakomeje kugerageza ngo irebeko yakwishyura igitego yatsinzwe cyane ko iminota yari yose, ariko umukino urangira ari igitego 1-0.

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2024-25, usize ikipe ya Gasogi united ariyo yonyine imaze gutsinda imikino yayo ibiri aho ifite amanota atandatu, izigamye n’ibitego bibiri.

APR FC na Police FC niyo makipe kugeza kuri ubu itarakina umukino n’umwe muri shampiyona kubera imikino Nyafurika.

Imikino y’umunsi wa kabiri uko yagenze

Gasogi United 1-0 Marines.

Rayon Sports 2-2 Amagaju

Rutsiro FC 1-0 Vision FC

Mukura VS 0-0 Etincelles FC

Muhazi United 0-0 Gorilla FC

AS Kigali 1-0 Musanze FC

Biteganyijwe ko amakipe ahita ajya mu karuhuko kubera imikno ibiri y’ikipe y’Igihugu “Amavubi” yitegura gukina ya CAN 2025, izakinamo na Libya na Nigeria.

Didier Ndayishimiye watsindiye igitego ikipe ya As Kigali
Urutonde rwa shampiyona uko ruhagaze ku munsi wa kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *