Senegal ya kabiri yasesekaye mu Rwanda, aho yahize gutsindira Amavubi i Huye

Ikipe ya kabiri ya Senegal yamaze kugera mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

Aba bakinnyi bazaba bayobowe n’abatoza ba CHAN,Malick Daff na Pape Thiaw,bageze mu Rwanda nijoro aho biteguye kwesurana n’u Rwanda muri uyu mukino wo kwitoza kuko igihugu cyabo cyamaze kubona itike.

Nubwo benshi mu banyarwanda bari bategereje kureba Sadio Mane na bagenzi be batozwa na Aliou Cisse,ntibyakunze kuko Senegal yasuzuguye uyu mukino izana ikipe ya kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu,Senegal irakorera imyitozo kuri stade Huye izaberaho umukino kuri uyu wa Gatandatu.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru,CAF yashyize hanze itangazo rivuga ko uyu mukino uzaba saa tatu z’ijoro [21h00].

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari 1000 Frw mu myanya isanzwe, 3000 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *