Burundi: Perezida wa FEBABU Apotre Jean Paul Manirakiza yeguye

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Burundi Apotre Jean Paul Manirakiza yeguye ku mirimo.

Mu ibaruwa yandikiye ishyirahamwe, Apotre Jean Paul Manirakiza wari waragiye kuri uwo mwanya tariki 8 Kanama 2021, mu myaka itatu yaramaze yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ni inshingano yahise anaharira uwari visi-perezida Claver Bacimana nk’uko amategeko abivuga, ni Manda yagombaga gusoza umwaka utaha 2025.

Apotre Jean Paul Manirakiza avuga ko mugihe yamaze ku ntebe y’ubuyobozi mu mukino w’intoki wa Basketball mu gihugu cy’u Burundi yishimira ko yari yiyemeje yabashije kubigeraho.

Ati “Nshobora kwishimira ko intego nari niyemeje nabashije kuzigeraho ariko kandi n’intsinzi yaturutse ku bufatanye igaragarira buri wese.”

Perezida wa FEBABU Apotre Jean Paul Manirakiza yasoje ashimira abagize Inteko rusange, Minisiteri ishinzwe siporo mu gihugu cy’u Burundi, Komite Olempike, n’abafatanyabikorwa ba FEBABU kimwe na FIBA, akaba yifurije amahirwe kumusimbura we.

Uyu muyobozi yeguye kuri uyu mwanya mugihe umwuka utari mwiza mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu gihugu cy’u Burundi (FEBABU).

FEBABU kandi iherutse guhanwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki ku Isi FIBA, nyuma y’uko ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi ikuwe mu marushanwa izira kwanga kwambara imyenda ya ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’irushanwa rya BAL.

Icyo gihe Dynamo BBC yabujijwe guseruka mu kibuga yambaye iyo myenda biturutse ku mwuka mubi mu bigendanye na politike igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda bifitanye, ibintu babwiwe ko bidahuzwa na siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *