Umuraperi Lil Baby yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imbunda

Umuraperi w’umunyamerika, Lil Baby yafatiwe i Las Vegas muri Leta Zunze za Amerika azira gutwara imbunda rwihishwa kandi nta burenganzira abifitiye.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Kanama, uyu muraperi witwa ubusanzwe Dominique Armani Jones, yajyanywe muri gereza yo mu gace ka Clark County, afungwa by’agateganyo acibwa amande 5,000 $.

Ku wa kabiri (27 Kanama) TMZ yatangaje amakuru yari yavuye mu bunganira Lil Baby.

Drew Findling na David Chesnoff mu makuru yatanze “Kugira ngo bisobanuke neza, yavuze ko uyu muraperi Dominique Jones yifitiye uruhushya rwo gutunga imbuga yafatiye i Jeworujiya (CCW) ibintu bagomba ngo gukurikirana.

Mu byerekeye ibyo, hatangiye gukora iperereza ku byabaye no ku bijyanye n’ifatwa rye i Las Vegas. ”Nta yandi makuru arambuye yerekeye ifatwa rye.”

Igipolisi cya Las Vegas ntayandi amakuru arambuye baratangaza ku byaha aregwa.

Ntabwo ari ubwa mbere umuhanzi atawe muri yombi. Ifatwa rye ku nshuro ya mbere ni igihe yafatwaga atwaye imodoka mu buryo binyuranyije n’amategeko aho yashinjwe kugira uburangare bwo kugendera ku muvuduko yanasize ndetse n’icyaha cyo gukoresha urumogi i Paris, mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *