Hamenyekanye icyatumye Gen Major Martin Nzaramba yirukanwa mu gisirikare cy’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama ni bwo RDF yasohoye itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yirukanye mu ngabo z’u Rwanda Gen. Major Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana ndetse n’abandi ba Ofisiye bakuru ndetse n’abato 19”.

Iryo tangazo kandi rivuga ko Umukuru w’Igihugu yategetse iyirukanwa ndetse n’iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare bato 195.

Nyuma yo kwirukanwa muri RDF ntihahise hatangazwa amakosa baba barakoze.

Icyakora Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yasobanuye ko Maj Gen Nzaramba yirukanwe azira ibyaha bya ruswa ndetse no kunyereza amafaranga yari agenewe gutunga abasirikare; ibyaha yakoze ubwo yari akiyobora Ishuri rya Gisirikare ry’i Nasho mu karere ka Kirehe.

Yagize ati: “Gen Maj Nzaramba yirukanywe kubera ruswa no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kwita ku mibereho y’abasirikare ubwo yari mu nshingano nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho.”

Col Dr Uwimana we yirukanywe kubera amakosa akomeye no kunyuranya n’amahame n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Usibye aba, Brig Gen Rwivanga waganiraga na IGIHE yasobanuye ko abandi birukanywe barimo abakoze ibyaha bya ruswa n’indi myitwarire mibi.

Yavuze ko RDF yiyemeje kutazadohoka ku ihame ryo kurwanya ruswa, imyitwarire mibi no kutagira ikinyabupfura mu bayigize.

Gen. MajNzaramba na bagenzi be birukanwe muri RDF biyongera ku bandi basirikare birukanwe muri Kamena umwaka ushize barimo ba Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *