Francisa Owumi wamamaye mu irushanwa rya Big Brother yapfuye bitunguranye
Umwe mu bagore bamamariye mu irushanwa rya Big Brother Francisa Owumi yapfuye nyuma y’uko hadaciye iminsi bivuzwe ko arwaye.
Ni amakuru yemejwe n’abagize umuryango we mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga kuwa 29 Kanama 2024.
Mu ifoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga iherekejwe n’amagambo y’akababaro bagize bati “Umwana wacu. Imana imuhe iruhuko ridashira, Amina”.
Mbere yaho Francisa Owumi ni umwe mu bagore witabiriye irushanwa rya Big Brother muri Nigeria ryatambukaga kuri television ubwo ryatangizwaga mu mwaka 2006.
Ni irushanwa ritamuhiriye no kuryegukana gusa yaje gutoranywa mu ijonjora ry’ibanze.
Uyu azahora yibukirwa mu mbyino zikakaye muri iryo rushanwa, nyakwigendera Francisca yari kumwe mu nzu imwe na Katung Aduwak waje kwegukana igihembo cy’irushanwa, Ebuka Obi Uchendu, Gideon Okeke, Maureen Osuji, Ify Ejikeme, Joseph Ada waje kwitaba Imana n’abandi. Nyuma y’iki gitaramo, nyakwigendera Francisca yigaragaje cyane mu muziki wa Nigeria hamwe n’indirimbo ebyiri yise Gbadun You n’iyitwa Diva.