Ukraine: Perezida Zelensky yirukanye Minisitiri w’Ingabo

Oleksii Reznikov wari Minisitiri w’Ingabo za Ukraine yirukanwe na Perezida Volodymyr Zelensky, avuga ko ari ugukora impinduka kugira ngo hashakwe ibisubizo bishya bijyanye n’urugamba igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya rumaze imyaka hafi ibiri.

Zelensky ati “Muri iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko izasabwa gufata umwanzuro wayo bwite… Nafashe umwanzuro wo gusimbuza Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine. Oleksii Reznikov yari amaze iminsi irenga 550 mu ntambara yeruye.”

Perezida Zelensky yagennye Rustem Umerov wahoze ari Umudepite nk’ugomba kuba Minisitiri w’Ingabo mushya.

Reznikov yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera mu Ugushyingo 2021, ndetse yayoboye izindi nzego nkuru z’igihugu aho yanafashe inshingano nka Minisitiri w’Intebe wungirije.

Akuwe ku mwanya nyuma y’iminsi havugwa ruswa muri Minisiteri y’Ingabo.

Oleksii Reznikov wari Minisitiri w’Ingabo yirukanwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *