Uganda: Umunyarwandakazi yaguye mu mpanuka ya Jaguar yazaga Kigali

Umwirondoro w’umunyarwandakazi umwe niwe wamenyekanye ko ari mu baguye mu mpanuka ya Bisi ya Jaguar yakoreye i mpanuka mu muhanda Kampala – Masaka iza mu Rwanda.

Amakuru avuga ko umunyarwandakazi witwa Akaliza Aline ari umwe mu baguye mu mpanuka yabaye kuwa 01 Nzeri 2024 ahagana mu rukerera. Iyi bus yari ifite purake UBP 964T.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yakomokaga mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.Iyi Bisi yagonganye n’indi modoka ifite purake UAV 988N mu karere ka Karungu.

Polisi ya Uganda ivuga ko abandi bamenyekanye umwirondoro baguye muri iyi mpanuka , ari uwitwaMoses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda na Acham.

Umuvugizi wa Polisi mu gace byabereyemo witwa Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.

Iyi Bus yakoze impanuka ubwo yavaga I Kampala yerekeza I Kigali nyuma yo kuhongana na Fuso. Uretse abantu 8 bapfuye, andi makuru avuga ko abandi bantu bari hagati ya 30 na 40 bakomeretse bakajya kuvurizwa mu bitaro bya Masaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *