AFCON2025: Banze kumusebya, Perezida Kagame yakurikiye umukino Amavubi yanganyije na Nigeria-AMAFOTO
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Nigeria ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 wabereye muri Stade Amahoro.
Ni umukino warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka myinshi atakireba umupira w’amaguru kuri Stade.
Umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa, imbere y’abafana b’Amavubi bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu ubwo bakinaga umukino wa kabiri wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2025 kizabera mu gihugu cya Maroc.
Ni umukino u Rwanda rwitwaye neza mu gice cya mbere dore ko rwagiye rugira amahirwe yashoboraga kubyazwa umusaruro ariko abakinnyi ntibabashe kuboneza neza mu izamu kugeza ubwo amakipe agiye kuruhuka ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Nigeria ishaka gutsinda igitego kugira ngo ibone amanota atatu mbumbe gusa abakinnyi b’Amavubi bakomeje kwihagararaho ari nako nayo igerageza ikanyuzamo gushaka ibitego ibinyujije ku bakinnyi bayo bakina baca ku mpande.
Ni uruhande rumwe rwariho Mugisha Gilbert ku rundi hari Jojea.
U Rwanda rwari insina ngufi imbere ya Nigeria bita ‘Super Eagles’ rwihagazeho rubasha gukura inota rimwe nyuma y’uko amakipe yombi ntayirebye mu izamu ry’indi.
U Rwanda rwahise rugira amanota abiri, rukurikiye Nigeria ifite amanota ane mu mikino ibiri.
Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Benin na Libya kuri uyu wa Kabiri Saa Tatu z’ijoro 21H00′.