Basketball: Abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Mali muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika
Mu mikino ya Basketball ikomeje kubera mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 yatsindiwe muri ¼ na Mali mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika.
Abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Mali amanota 86-57.
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu yari yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ nyuma yo kuzamuka nk’iyatsinzwe neza (best looser), n’ubwo yari yatsinze umukino umwe igatsindwa imikino ibiri ariko kandi idashyizwemo ikinyuro cy’amanota kinini.
Mali y’abatarengeje imyaka 18 yabaye nziza muri iri rushanwa yari yazamutse iyoboye itsinda B, ni mugihe u Rwanda mu itsinda A rwaje ku mwanya wa gatatu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaranzwe no gutakaza imipira ya hato na hato, byatumye itakaza umukino.
Agace ka mbere karangiye ikipe ya Mali iyoboye n’amanota 19-11 y’u Rwanda.
Ni mugihe agace ka kabiri abakobwa b’u Rwanda bakomeje kurangwa no gukomeza gutakaza imipira yatumye karangira itsinzwe amanota 25 kuri 15.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka iminota 15, nyuma yo kugaruka, ikipe y’igihugu yagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’amanota itsindwa 21-20 mu gace ka gatatu.
Agace ka Kane, u Rwanda rwongeye gusa n’urutakaza umukino kuko rwatsinze amanota 11 ni mugihe Mali yarifite ababoneza mu nkagara (shooter guard), batsinze amanota 21 yose.
Umukino urangira Abangavu ba Mali begukanye umukino ku manota 86-57 y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahatanira imyanya yo kuva kuuwa gatanu kugeza ku wa munani muri iri rushanwa riri kubera muri Afurika y’Epfo.