Omar Al-Bashir wabaye Perezida wa Sudan ubuzima bwe bugeze habi

Omar al-Bashir, wabaye Perezida wa Sudan imyaka 30, nyuma akaza guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butameze neza.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press b’ibitangaza, uyu munyamategeko avuga ko mu minsi ishize, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko atarembye.

Uyu mugabo wagiye ku butegetsi mu 1989, akoze Coup d’état, muri Mata 2019, nibwo nawe yabukuweho n’igisirikare ndetse aza no gufungirwa mu rugo rwe.

Ni nyuma y’uko mu 2013 muri Sudani habaye imyigaragambyo y’abarwanyaga guverinoma ye nyuma y’icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Ababarirwa muri mirongo baguye muri iyi myigaragambyo.

Mu Ukuboza 2018, nabwo habaye indi myigaragambyo karundura yatumye benshi bigabiza imihanda mu Mijyi itandukanye nyuma yo kuzamura ibiciro by’imigati bikikuba gatatu, aho abigaragambyaga basabaga ko yegura, ndetse mu mwaka wakurikiyeho igisirikare kimukura ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *