Perezida Kagame ategerejwe muri Latvia mu ruzinduko rw’akazi
Perezidansi ya Latvia yatangaje ko yitegura kwakira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame uhagirira uruzinduko rw’akazi, aho ruzamara iminsi itatu, kuva 1-3 Ukwakira 2024.
Perezida Kagame ategerejwe muri iki gihugu gito cyo mu Majyaruguru y’u Burayi, gihana imbibi na Estonia mu Majyaruguru, Lithuania mu Majyepfo, u Burusiya mu Burasiraziba, Suède mu Burengerazuba na Belarus mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba.
Ubwo Perezida Kagame aheruka i New York muri Amerika, mu nama ya Loni yabonanye na mugenzi we wa Latvia Edgars Rinkēvičs baganira ku buryo ibihugu byateza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse n’ishoramari.
Gikubye u Rwanda inshuro 2,4 kuko gifite ubuso bwa 64,589 km2 ariko kikaba gituwe n’abaturage miliyoni 1,9. Umurwa Mukuru wacyo ni Riga ari nawo Mujyi munini mu gihugu.
Abaturage bo muri Latvia bavuga ururimi rwitwa Latvian ruri mu zikomera kwiga ku Isi kubera inyuguti zarwo zitandukanye n’izi tumenyereye. Kuvuga ngo “Waramutse” muri uru rurimi ni “labrīt”.
Iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 1991, cyari kimwe mu bihugu bigize ubumwe bw’abasoviyete.
Uru ruzinduko rw’akazi rushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ushingiye ku mahirwe ahari y’ishoramari ry’ubucuruzi.
Umunyarwanda ushaka gukorera urugendo muri Latvia asabwa kuba afite Viza ya Schengen. Bivuze ko ashobora kumara muri Latvia iminsi 90 mbere y’uko Viza ye ita agaciro.
Kuva mu 2016, inganda zo muri Latvia zacuruje mu Rwanda ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 800 by’ama-euro mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bitarengeje ibihumbi 10 by’ama-euro.
Latvia izwiho kugira inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi byo mu nganda bihendutse ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Burayi.