Rayon Sports yihimuye kuri Bugesera Fc yongera kwisubiza icyubahiro cyayo

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata, ku kibuga cya Bugesera i Nyamata, Ikipe Rayon Sports yisubije icyubahiro cyayo nyuma yo gutsinda Bugesera FC, ibitego 2-1, byatsinzwe na Ngendahima Eric na Charles BBaale.

Ikipe zombi zagiye kuruhuka Bugesera FC iri imbere n’igitego 1-0, mugice cya kabiri, Rayon igaragaza ko ari ikipe nkuru kuri Bugesera irishyura itsinda n’icya kabiri.

Rayon Sports gutsinda Bugesera, ntabwo bifatwa nk’inkuru ikomeye ariko kubera ko yari yatsindiwe i Kigali umukino ubanza mu gikombe cy’Amahoro byatumye habaho kwikanga ko Bugesera FC ishobora kuyitsinda imikino 3 ikurikiranye bagomba gukina. 

Gutsindwa kwa Bugesera FC muri Shampiyona birayishyira mu mibare igoye kugira ngo itamanuka mu cyiciro cya 2, kuko iri mu myanya ibiri y’amakipe ashobora kumanuka.

Ikibazo cyo kwibaza ese ibyo Rayon ikoze izabisubira kuwa kabiri mu gikombe cy’Amahoro, aho nayo isabwa gutsinda 2-0 cyangwa 2-1 igakomeza?

Bugesera FC ntishobora kubura byose? amanota 3 yari ikeneye cyane uyu munsi, igakurwa no mu gikombe cy’Amahoro igasigarana “Amavuta  mu ntoki gusa nk’Umwana watswe Irindazi?”

Rayon idakuyemo Bugesera FC ku wa Kabiri mu gikombe cy’Amahoro uyu mwaka wa Shampiyona yaba ibaye igihombo gikomeye ku ikipe ya Rayon Sports, kuko abafana bayo banyotewe no gukinira kuri Stade Amahoro nshya imikino ya CAF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *