Umunyamakuru Cyuzuzo warumaze igihe akorera Radio Kiss FM yayisezeye

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc wari umaze imyaka itanu kuri Radiyo Kiss FM yarangije gutangaza ko yayisezeyeho agiye gutangira urundi rugendo rushya.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu 02 Ukwakira 2024, yavuze ko nyuma y’imyaka itanu, akora kuri Kiss FM, byari imyaka y’ibyishimo gusa ko bibaye ngombwa ko abihagarika.

Ati “Nyuma y’imyaka itanu kuri Kiss FM, mpisemo gutera indi ntambwe nkava ku mwanya wanjye. Ndashima Imana kuri iki gihe cyose.”

“Nagiranye ibihe byiza n’abantu twakoranye kandi ndashimira buri wese wanyeretse urukundo muri iki gihe. Imana izampe umugisha mu rugendo rushya.”

Cyuzuzo ahisemo gusezera nyuma y’uko nta minsi yari iciyeho undi munyamakuru Andy Bumuntu nawe atangaje ko asezeye kuri iyi Radiyo.

Iyi Radio kandi yatakaje undi munyamakuru warukomeye cyane Butera Isheja Sandrine wagizwe Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, gusa yaje gusimburwa na Anitha Pendo watangiye akazi kuri ubu.

Cyuzuzo yasezeye kuri Radio Kiss FM yaramaze imyaka itanu akorera
Cyuzuzo Jean d’Arc yarakunzwe mu biganiro byatambukaga kuri Radio Kiss FM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *