Uruganda rutunganya Professor Waragi rwahize kwegeraza abaturage ibyiza

Uruganda rwenga inzoga rwa Kasesa distillers and  distributors Ltd rwahize umuhigo wo guha Abanyarwanda ibyiza bitagereranywa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, nibwo uruganda rwa Kasesa Distillers and Distributors Ltd, rwabaye ubukombe mu gukora inzoga z’amarikeli (liquor), rwatanze integuza kuba Nyarwanda bakunda agasembuye ko bagiye kubegereza ibyiza bihebuje byiganjemo ibinyobwa bakora.

Umuyobozi uhagarariye uruganda rwa Kasesa Distillers & Distributors Ltd mu byo kugurisha no kwamamaza ibikorwa (sales and marketing officer), Bwana Janvier Nyabyenda ubwo yaganiraga na DomaNews yavuze ko igihe ariki kugira ngo umunyarwanda wese ahari amenye ibyiza by’ibinyobwa bya Kasesa Distillers & Distributors Ltd.

Bwana Nyabyenda yagize ati. “Tumaze imyaka irenga 10 dutangiye gukorera mu Rwanda, ibyo bivuze ko dufite ubumenyi buhagije mu byo dukora, kuri uyu munsi rero turi gutangiza kumugaragaro ibikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa byacu, aho tuzegera abaturage bo hasi batazi ibinyobwa bya Kasesa Distillers & Distributors Ltd kugirango nabo babashe kumva no kumenya ibanga riri mu binyobwa byacu”.

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego tuzazenguruka igihugu cyose cy’u Rwanda tumenyekanisha ibikorwa byacu, tukaba dufite n’agashya kuko kubazarangura byinshi bazagabanyirizwa ibiciro kandi tukanafasha urubyiruko kuzamura impano zabo, aho tuzagenda tunyura hose.”

“Akarusho kandi nuko Kasesa Distillers and Distributors Ltd batibagiwe n’igitsina gore kuko twabakoreye icyo kunywa kizwi nka ‘cabinet coconut’ kibafasha kugira uruhu rutoshye ndetse n’impumuro nziza mu kanwa.”

Ibi byashimangiwe na Rutayisire Joan we ushinzwe kwamamaza no kugurisha mu ruganda rwa Kasesa Distillers and Distributors Ltd wagize ati “Ntago twibagiwe ko hari n’abakobwa cyangwa abamama bakunda agasembuye akaba ariyo mpamvu twakoze iki kinyobwa ‘Cabinet coconut’ kugira ngo nabo bashobore gusabana na babo.”

Yongeyeho ko ‘cabinet coconut’ ituma umukobwa cyangwa umugore agira uruhu rutoshye kandi akaba atagira impumuro mbi mu kanwa.

Mu bikorwa byo kwegereza abaturage ibinyobwa bya Kasesa Distillers and Distributors Ltd barashishikariza abacuruzi bose kurangura ibinyobwa byabo kuko ngo hari amashimwe babafitiye kandi n’abaturage nabo bikazaba gutyo.

Ibinyobwa bikorerwa na Kasesa Distillers and Distributors Ltd kuri ubu ni ‘Professor Waragi’ yamamaye mu Rwanda hose ndetse no hanze, indi ni ‘African Gin’, ‘Kasesa Pure’ na ‘Kasesa Waragi’ hagaheruka ‘Cabinet coconut’.

Kasesa Distillers and Distributors Ltd bakorera mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali i gahanga, ibicuruzwa byabo ukaba wabisanga hose mu gihugu.

Kasesa distillers and  distributors Ltd rugiye gutangira kwiyegereza abakiliya bayo hirya no hino mu gihugu
Uruganda rwa Kasesa distillers and  distributors Ltd ruzwiho kwenga inzoga za liquor
Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bufite inzoga zihagije ku buryo abakiliya nta mpungenge bagomba kugira mu kurangura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *