Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bikaba byagabanutse cyane ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri bikurikizwa.

RURA mu itangazo yasohoye yavuze litiro ya lisansi itagomba kurenga Frw 1,574, mu gihe iya mazutu yo itagomba kurenga Frw 1,576.

Ibi biciro bisimbura ibyari byashyizweho muri Kanama aho litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,629; mu gihe mazutu yaguraga Frw 1,652.

Ibi bivuze ko lisansi yagabanutseho Frw Frw 55, na ho mazutu igabanukaho Frw 76.

RURA yasobanuye ko igabanuka ryabayeho rishingiye “ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga”.

Ibiciro bishya byashyizweho bizageza mu Ukuboza uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *