Umutoza w’Amavubi Torsten yahamagaye abakinnyi ashobora kuzifashisha mu gushaka itike ya CHAN
Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 26 ashobora kuzakuramo azifashisha mu gushaka itike ya CHAN2025.
Ni urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 26 bashyizwe hanze batagaragayemo bamwe mu bakinnyi barimo nka Niyonzima Sefu na Muhadjil Hakizimana.
Uru rutonde rugiye hanze mugihe u Rwanda rwitegura guhura n’ikipe ya Djibouti iheruka gutombora mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2025 izabera mu bihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania bikazaba aribwo bwa mbere bibaye.
Irushanwa rya CHAN risanzwe rikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, iyi nshuro riteganyijwe kuza hagati ya Tariki 1-28 Gashyantare 2025.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatomboye Djibouti mu rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira iri rushanwa, aho imikino ibiri izabahuza izabera i Kigali mu Rwanda, kuri Stade Amahoro.
Umukino wa mbere uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2024 ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00), mugihe umukino wa kabiri uzaba kuwa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba 18h00, kuri Stade Amahoro.
Imikino yo gushaka itike yo kwitabira CHAN iteganyijwe gutangira kuwa 25 Ukwakira kugeza mu Ukuboza uyu mwaka wa 2024.