Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw’umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw’umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yamaze gukurwa mu Bitaro bya Nakasero muri Uganda aho yavurirwaga, ajyanwa muri Leta ya Minnesota muri Amerika kugira ngo ahabwe ubuvugizi bwisumbuyeho.

Uyu muhanzi yashimiye byimazeyo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, wemeye kumwishyurira ikiguzi cyose gikenewe kugira ngo avurwe.

Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, ndetse agashyirwa mu cyumba cy’indembe.

Ni nyuma y’iminsi mike, umwana wa Jose Chamaleone ahishuye ko uyu muhanzi afite uburwayi yatewe no kunywa inzoga nyinshi ndetse abaganga bakaba baramaze kumumenyesha ko atagabanyije uburyo bwo kuzinywa byagorana ko yamara indi myaka ibiri atarapfa.

Abagize inshuti z’umuryango hamwe n’abahanzi batandukanye bagiye bagaragara bagiye gusura uyu muhanzi aho yaramaze iminsi arembeye mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *