Umuririmbyikazi yapfiriye mu rusengero

Umugore warusanzwe aririmbira mu rusengero ruzwi nka Living Messiah rwubatse mu gace ka Agbor muri Nigeria yapfuye urupfu rutunguranye.

Uyu mugore witwa Imade wapfuye urupfu rutunguranye yaguye igihumure ubwo yari imbere mu rusengero arimo kuririmba, aho yahise ajyanwa mu bitaro bya Alero biherereye Owa mu gihugu cya Nigeria akagwa mu maboko y’abaganga.

Iyi nkuru y’incamugongo yabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.

Imade warusanzwe ari umuririmbyi mu rusengero yapfuye bitunguranye

Bamwe mu bakirisitu n’abandi bari mu bamuzi n’inshuti ze bashenguwe n’urupfu rwa Imade wapfuye arimo kuririmba imbere mu rusengero.

Amakuru arambuye ku rupfu rwa nyakwigendera akomeje kuba urujijo, mugihe hagikomeje gushakwa amakuru arambuye kuri we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *