Abashatse kwivugana Turahirwa Moses bikabapfubana bafashwe na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli izwi nka Moshions.

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Moshions yamaganye icyo gitero cyaguyemo imbwa ya Turahirwa, na we agaterwa ibyuma ariko ku bw’amahirwe ntahasige ubuzima.

Bati “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rw’imbwa yacu Momo. Iyi mbwa na Turahirwa bagabweho igitero n’itsinda ry’abagizi ba nabi icyakora we aracyahumeka nubwo yakomeretse bikomeye.”

Ku rundi ruhande Polisi y’u Rwanda yatangaje ko batatu mu bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa batawe muri yombi ndetse babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.

Bati “Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje. Murakoze!”

Turahurwa Moses niwe washinze inzu y’imideli ya Moshions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *