Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, imeze nk’iya BK Arena yo mu Rwanda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibihembo bya Trace Awards byabereye ku kirwa cya Zanzibar, muri Tanzania.
Si ubwa mbere Diamond agaragaza ko yishimira iyi nyubako yo mu Rwanda. Mu bihe byashize, ubwo yari i Kigali akayisura, yatangaje ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira ahantu hihariye nk’aho, ndetse avuga ko byari bikwiye ko no muri Tanzania hubakwa iyimeze nkayo.
Icyakora, inyubako nk’izi ziracyari nke ku mugabane wa Afurika, kandi abahanzi n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro bagaragaza ko kuzongera byafasha mu guteza imbere uruganda rwabo.
BK Arena, iherereye i Kigali mu Rwanda, ni imwe mu nyubako nini kandi igezweho muri Afurika yakira ibitaramo, imikino n’ibindi bikorwa binini. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 10,000, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro mu 2019.
Iyi nyubako imaze kwakira ibitaramo bikomeye by’abahanzi mpuzamahanga, amarushanwa y’imikino nk’Afrobasket, inama zikomeye ndetse n’ibirori bitandukanye.
Gusaba ko Tanzania nayo yakubaka inyubako nk’iyi byerekana ko BK Arena yabaye icyitegererezo ku zindi nyubako nk’izi muri Afurika, bikaba bishobora gufasha mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro n’ubukerarugendo muri aka karere.

