NEVA yaraye kwa Tchisekedi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye yakiriwe na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagirana ibiganiro.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Ndayishimiye yahagurutse i Bujumbura yerekeza i Kinshasa.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko yari yagiye mu biganiro birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gushaka amahoro n’umutekano muri RDC n’akarere k’ibiyaga bigari yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia mu 2013.

Perezidansi y’u Burundi mu bundi butumwa yanditse kuri X yavuze ko Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi mu biro bye bya Cité de l’Union Africaine.

Ibihugu byasinye amasezerano yerekeye urugendo rwajyanye Ndayishimiye i Kinshasa birimo RDC, Afurika y’Epfo, Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.

Imiryango irimo uhuza ibihugo byo karere k’ibiyaga bigari, Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Amajyepfo na yo yayashyizeho umukono.

Aya masezerano n’ubwo agamije gushakira RDC amahoro, u Burundi ruri mu bashinjwa guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni nyuma yo koherezayo Ingabo mu mwaka ushize wa 2023 ngo zifashe iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ingabo z’u Burundi kandi zishinjwa kwifatanya n’imitwe irimo uwa FDLR na wo umaze igihe urwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Imirwano y’impande zombi yavanye abanye-Congo babarirwa muri za miliyoni mu byabo, ndetse hari n’abagiye bayigwamo. Ni imirwano kandi bivugwa ko imaze kwicirwamo abasirikare b’u Burundi batari bake.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yotswa igitutu n’amahanga ayisaba kujya mu biganiro na M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zifitanye, gusa kugeza ubu ntabwo iremera ubwo busabe.

Tshisekedi Yakiriye Ndayishimiye Amwizeza Kumuba Hafi – Taarifa
Tchisekedi yakiriya Ndayishimiye Evariste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *