Muhire Kevin yahishuye icyatumye umusaruro uba muke mu mukino wabahuje na APR Fc

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yatangaje ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabakozeho cyane ku buryo byatumye batababasha gutsinda APR FC.

Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma y’umukino Gikundiro yanganyije n’Ikipe y’Ingabo 0-0, ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro.

Muhire Kevin yagize ati “ Ntaho byapfiriye. Urabona ko twari dufite rutahizamu Fall ariko ubu ntabwo ahari. Abeddy ntabwo turamenyerana ariko bizagenda biza. Navuga ko icyuho cya Fall Ngagne cyadukozeho.”

Fall Ngagne yari umwe mu bakinnyi Murera igenderaho ariko aherutse kugira imvune y’ivi yasoje umwaka we w’imikino. Uyu mukinnyi kandi ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona, aho afite 13.

Muhire yakomeje agaragaza ko amahirwe yo kwegukana igikombe agihari kuri Rayon Sports.

Ati “Amanota dushobora no kuzayongera kuko imikino dusigaje iracyari myinshi. Nidukomeza gukorera hamwe twese ntekereza ko azagumamo. Ibisabwa byose tuzabikora kugira ngo tuzagume ku mwanya wa mbere.”

Mugenzi we, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yagaragaje wari umukino mwiza kandi byose bigishoboka kuzegukana igikombe.

Ati “Ni umukino wari mwiza ku mpande zombi twasatiraga nabo bagasatira, twabaranaga gusa twahushije amahirwe menshi. Turasaba abafana gukomeza kutuba inyuma kuko biracyashoboka.”

Mu gihe Shampiyona ibura imikino 10 ngo irangire, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 43, aho irusha APR FC ya kabiri amanota abiri gusa.

Umukino wabayemo kugarirana ku mpande zombi
APR Fc yashakaga kuyobora urutonde rwa Shampiyona ntiyahiriwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *