Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yirukanwe

Ebrahim Rasool, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yirukanwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika imushinja kwanga Perezida Donald Trump.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Ambasaderi Rasool atagihawe ikaze muri Amerika kandi ko ntacyo bafite cyo kuganira na we.

Yagize ati “Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo agihawe ikaze mu gihugu cyacu cyiza. Ebrahim Rasool ni umunyapolitiki ufite ivanguramoko, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.”

Minisitiri Rubio yagaragaje ko Ambasaderi Rasool yazize kuba aherutse kuvuga ko Perezida Trump ayoboye umuryango w’abazungu bashaka kuyobora Isi, kandi ngo hari n’Abanyafurika y’Epfo bawurimo.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko byakiranye akababaro iyirukanwa rya Ambasaderi Rasool, bisaba ko hakoreshwa inzira ya dipolomasi mu kuganira kuri iki kibazo.

Byagize biti “Ibiro bya Perezida byakiranye akababaro kwirukanwa kwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Ebrahim Rasool.”

Afurika y’Epfo yatangaje ko yiteguye gukomeza umubano wayo na Amerika, ugamije inyungu za buri ruhande.

Ebrahim Rasool ntihariwe no kwakirwa ku butaka bwa Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *