M23 yishyiriyeho abayobozi bashya bazafasha kugenzura imari
Ihuriro AFC/M23 yatangaje ko yishyiriyeho abayobozi bayo bashya bazayifasha mu kugenzura imari rusange, imisoro, ishoramari no kugenzura ibijyanye n’inguzanyo.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa 19 Werurwe 2025.
Itangazo rivuga ko Mugisha Robert yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Imari, akungirizwa n’abandi babiri barimo Kilo Buhunda ushinzwe Umutungo Rusange n’Imisoro.
Mugisha kandi azungirizwa na Fanny Kaj Kayemb wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Imari Wungirije ushinzwe ibijyanye no kugenzura Inguzanyo ndetse n’Ishoramari.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa rigaragaza ko ibyo byemezo bigomba guhita bitangira gukurikizwa.
AFC/M23 ihanganye n’ihuriro ry’ingabo za Congo, yakomeje gushyira abayobozi mu myanya, bashinzwe kuyobora mu bice uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo wigaruriye.
Ku wa 05 Gashyantare 2025 AFC/M23 yashyizeho abayobozi bashya bazayobora ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa Goma.
Icyo gihe byatangajwe ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yungirijwe na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na Politiki, Ubuyobozi, n’Amategeko.
Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.
Nyuma yo gufata Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo na bwo iri huriro ryahise rishyiraho abayobozi b’iyo ntara.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yagizwe Birato Rwihimba Emmanuel, yungirizwa na Dunia Masumbuko Bwenge wagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Politiki, Ubuyobozi n’Amategeko ndetse na Bushinge Gasinzira Juvénal wagizwe Guverineri Wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.
