Amavubi atsinzwe na Nigeria imbere ya Perezida Kagame n’Umuryango we

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi itsinzwe na Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda ruhise rujya ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi mu gihe Nigeria igize amanota atandatu ku mwanya wa kane.

Afurika y’Epfo yayoboye itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.

Amavubi azasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ahura na Lesotho hano muri Stade Amahoro.

Uyu mukino ukaba witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umuryango we, ndetse n’umubare munini w’Abanyarwanda bari baje gushyigikira Ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wafashije ababyifuzaga kugera kuri Stade Amahoro no kwishyurirwa Amatike.

Perezida Kagame n’Umuryango we bitabiriye Umukino Ikipe y’Igihugu y’U Rwanda yatsinzwe mo n’iya Nigeria ibutego 2:0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *