Gen. Muhoozi yatanze inyigisho kuba Ofisiye batyarizwa mu ishuri rya gisirikare i Musanze
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ingabo za Afurika guhangana n’imbogamizi zibangamira ubufatanye bwa gisirikare, abugaragaza nk’ingenzi cyane mu kubungabunga umutekano w’akarere no guteza imbere ubumwe bw’Umugabane wa Afurika.
Muhoozi yabivuze ku wa Gatanu ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze, aho yatanze inyigisho kuri ba Ofisiye baryigamo.
Uyu Jenerali uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Kane w’iki cyumweru, yagarutse ku mbogamizi zirimo amakimbirane y’akarere n’amikoro make; azigaragaza nk’izikibangamiye ubufatanye bwa gisirikare.
Gen. Muhoozi yabwiye ba Ofisiye ko bakwiye kugira intekerezo nini zinarenze urwego rw’ibihugu byabo, ndetse bagashyira imbere inzego zirimo nk’ubufatanye bw’akarere, w’abantu, no guteza imbere imikoranire mpuzamahanga ariko bibanda ku bufatanye gakondo bwa Afurika.
Uyu musirikare yagaragaje ko akamaro k’ubufatanye no gukorera hamwe mu buryo bwuzuzanya, ashimangira ko bifasha kugabanya amakimbirane no kuzamura iterambere ry’ubukungu binyuze mu kugabanya amafaranga akoreshwa mu gisirikare.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda by’umwihariko yashimye imikoranire y’ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda, avuga ko gukorera hamwe bitanga umusaruro mwiza kuko buri gihugu gitanga imbaraga n’ubushobozi bwihariye.
Yashimye by’umwihariko ko kuba mu Ishuri rya Nyakinama hari ba Ofisiye baje kuhiga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, byerekana ko hari amahirwe ahari y’uko Abanyafurika ari bo bakwiye gukemura ibibazo byabo.
Gen. Muhoozi yasabye bariya basirikare biganjemo ba Ofisiye ba RDF guhindura imyumvire, bakirinda ihangana nk’iy’ibihugu bya Afurika bihora byumva ko bigomba gutsindana, ahubwo bagaharanira ubufatanye no guteza imbere ubumwe bw’ibihugu.
Uyu Jenerali yashimye ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni, ashimangira ko imiyoborere yabo ari yo yagize uruhare mu mubano mwiza uri hagati ya UPDF na RDF.
Gen. Muhoozi i Nyakinama yari aherekejwe na mugenzi we wo mu ngabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
