Muhanga: RITCO yaritwaye abagenzi yahiye irakongoka

Imodoka itwara abagenzi n’ibintu yo muri bwoko bwa RITCO yahiye irakongoka ubwo yari mu nzira.

Iyi modoka yarifite ibirango bya RAD 262 K yahiye ubwo yarigeze ahitwa Rugobagoba mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi yerekeza i Muhanga.

Ibi byabaye ubwo iyi bus yaritwaye abagenzi yafatwaga n’umuriro bikomeye gusa kubwa mahirwe ntihagize uyigwamo cyangwa ngo ayikomerekeremo.

Ababonye ibyabaye, bavuga ko imodoka ubwo yari mu nzira igenda mu muhanda yatangiye gushya ipine ry’inyuma, umushoferi akibibona yahise ayiparika asaba abagenzi kuyivamo byihuse ari nako bakuramo imizigo yabo bashaka kugira icyo baramira.

Mu bagenzi baraho bagerageje gukoresha ibikoresho (Amata na Fanta) bari bafite bareba ko bazimya, ariko ntibyagira icyo bifasha.

Inzego za Polisi zishinzwe umutekano mu muhanda mu minota mike zahageze ariko zahageze imodoka yahiye bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *