M23 yafashe agace ka Mubi nta rusasu ruvuze

M23 wafashe agace k’ubucuruzi ka Mubi yo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’uko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze kuyihunga.

Ni agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 36 uvuye i Walikale-Centre, ku muhanda ujya mu mujyi wa Kisangani.

Mubi by’umwihariko izwiho kuba ibamo ibirombe byinshi cyane by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.

M23 yayigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, amakuru akavuga ko yayifashe itarwanye kuko mbere yo kuyigeramo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryari ryamaze kuyihunga.

Amakuru avuga ko M23 ihanze amaso cyane Umujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, bijyanye no kuba Ingabo za Leta ya Congo ziwifashisha mu kugaba ibitero by’indege z’intambara na za drones ku birindiro byayo ndetse no ku baturage bo mu duce igenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *