Bobi Wine yasabwe gukizwa, akakira ‘Yesu’ nk’umwami n’umukiza
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, akaba n’umunya-Politike uhora uhanganiye kujya ku butegetsi bwa Uganda yasabiwe gukizwa akiyegereza Imana, ni byavuzwe na Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora House of Prayer Ministries.
Ni mu kiganiro yagiranye na Suzan Makula, umukunzi we kuri YouTube, Pasiteri Bugingo yavuze ko mu gihe yahura na Bobi Wine yamusaba kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.
Yagize ati: “Ndifuza ko Bobi Wine ahindukirira Imana kuko ibintu byose byo ku isi bishira, ariko Imana yo ihoraho kandi ntijya itererana abantu bayo.”

Pasiteri Bugingo azwiho gushyigikira Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, uyobora Ingabo za Uganda (CDF).
Kenshi Bugingo yanenze Bobi Wine mu nyigisho ze, amusaba gutanga umwanzuro ku bijyanye n’ubutinganyi.