Kazadi wakoranaga na Tshisekedi yisunze AFC/M23
Amakuru akomeje guca ibintu mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni uko uwitwa Rex Kazadi Kanda wabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS kuri ubu yiyunze na AFC/M23.
Bikubiye mu mashusho agaragaza Kazadi avuga impamvu zatumye yiyunga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi rifatanyije n’umutwe wa M23, akavuga ko ari ugushaka igisubizo ku bibazo by’ubukungu igihugu gifite.
Yagize ati “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye muri Alliance Fleuve Congo. Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye mu “cyama”. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”
Rex Kazadi Kanda yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Congo mu Ukuboza 2023, nubwo yabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), icyo gihe yiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Uyu mugabo yabwiye RFI mbere y’amatora ko ikibazo gikomeye muri Congo ari icy’umutekano, kandi ko ubuyobozi buriho bwagaragaje ko budashoboye kugikemura.
Mu bindi yiyamamaje avuga ni uguhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza, no guteza imbere igihugu.
Bamwe mu Banye-Congo banenze Kazadi bavuga ko kwinjira muri AFC/M23 ari ukugambanira igihugu.
https://twitter.com/kazadi_rex/status/1906493028975382734?t=Ey8FjhDKXz6TQ9YiJhkbmw&s=19