Dj Maphorisa yatawe muri Yombi azira umukunzi we

Umuhanzi akaba n’umuvanga umuziki w’inyana ya “Amapiano” Dj Maphorisa yatawe muri zombi azira gukubita no gukomeretsa umukunzi we Thuli Phongolo.

Umunya-Afurika y’Epfo Themba Sonnyboy Sekowe uzwi cyane ku izina rya DJ Maphorisa ari mu bakomeye bavanga umuziki muri Africa.

Dj Maphorisa n’umukunzi we Thuli Phongolo

City Press dukesha iy’inkuru ivuga ko ikubitwa ry’uyu mukobwa ry’abereye mu nzu ya Thuli Phongolo i Sandton, mu Mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo. 

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimo ‘Ba Straata’ afungiwe kuri station ya Polisi iherereye i Sandton azira gukubita umukunzi we igikorwa yakoze kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023.

Intandaro y’ibyabaye ngo yatewe no gutongana kwateje impaka yabaye hagati y’uyu mukobwa Phongolo na Dj Maphorisa ku gitaramo yarafite kuzakora.

Gusa ntibiramenyekana nimba aba bombi bari bafite guhurira mu gitaramo kimwe, ariko nk’uko bitangazwa na Phongolo ubushyamirane bwa bombi yabushyize ku karubanda.

Thuli Phongolo umukunzi wa Dj Maphorisa

Ati: “Ku cyumweru 2023/5/7 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nari aho ntuye ndi kumwe n’umukunzi wanjye, Themba Sonnyboy Sekowe, uzwi cyane ku izina rya DJ Maphorisa. Nari nahuye na we kugira ngo dushobore kuvuga ku masezerano yacu twembo, zabaye mu ijoro ryakeye ubwo yari mu gitaramo yakoraga.”

Yabwiye abapolisi ko nyuma yo gutongana bikomeye, Dj Maphorisa akabirakariramo yahise amusunikira urushyi mu maso.

Nyuma y’ibyari bibaye ngo Thuli yahise ahamagara umujyanama we ajyana Dj Maphorisa kuri Polisi ya Sandton kugira ngo aryozwe ibyo yaramaze gukora.

Muri raporo yagaragajwe na Polisi yerekana uwo mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa filime afite ibikomere mu ijosi no mu maso.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byinshi mu gihugu cya Afurika y’Epfo avuga ko imibanire yabo bombi yarisanzwe ikemangwa.

Bivugwa ko kandi Thuli na Dj Maphorisa atari ubwa mbere bagira ubushyamirane bwabaganishije ahabi nk’uko The Publication ibivuga.

Ati: “Barwanye mu ntangiriro z’Ukuboza nyuma yo gushinjanya ubuhemu. Mu kwezi gushize barwanye indi ntambara ariko ntibigera bagera kuri polisi.”

DJ Maphorisa aritaba urukiko rw’ibanze rwa Randburg nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *