Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana
Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana azize uburwayi butunguranye.
Amakuru avuga ko yazize uburwayi bwa Stroke yamufashe ku munsi wo kuwa Gatatu maze agahita ajyanwa kwa muganga kugeza ubwo yahise ajya muri ‘Coma’.
Ni indwara ifata umuntu bitewe n’umunaniro ku buryo biteza ibibazo ku mitsi ijyana amaraso ku bwoko, icyo gihe rero iba yaturitse.
Abantu benshi bacyumva iyi nkuru y’akababaro bashenguwe n’urupfu rw’uyu mugabo wapfuye bitunguranye.
Aha harimo n’Umunyamategeko akaba n’Umushakashatsi, Gatete Ruhumuliza, ari mu bashenguwe n’urupfu rwa Alain Mukuralinda.
Yanditse kuri X ko mu cyumweru gishize avuga ko yari kumwe n’uyu nyakwigendera, batera urwenya.
Avuga ko ku wa Gatatu yagize ikibazo cya stroke ahita ajya muri Coma bityo ntiyongera gukanguka.
Ati “ Umutima wange urababaye cyane.”
Ku mbuga nkoranyambaga inshuti n’abakoranye na Alain Muku bakomeje kumusabira iruhuko ridashira.
Alain Mukuralinda mbere yuko akora mu bushinjacyaha, yari asanzwe ari umuhanzi ndetse anareberera inyungu z’abahanzi, kuri ubu akaba apfuye yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda umwanya yagiyeho tariki 14 Ukuboza 2021.
