U Bushinwa bwihimuye ku cyemezo giheruka gufatwa na Trump

U Bushinwa bwihimuye ku cyemezo giheruka gushyirwaho na Trump butangaza inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa bizajya bibwinjiramo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni icyemezo Beijing yafashe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Donald Trump na we yari yashyizeho inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera k’uwa 20% wari usanzweho, ibyatumye ugera kuri 54%.

Ku wa Gatanu ni bwo Minisiteri y’Imari mu Bushinwa yatangaje ko iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kongera uriya musoro uzatangira gukurikizwa guhera ku wa 10 Mata.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo, mu rwego rwo “kubungabunga umutekano w’igihugu n’inyungu zacyo, ndetse no kuzuza inshingano mpuzamahanga zirimo kudapfa kuzamura ikiguzi.”

U Bushinwa bwari busanzwe busoresha ibicuruzwa bituruka muri Amerika 67%, ibisobanuye ko umusoro wahise ugera ku 101%.

Perezida Donald Trump ku wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yannyeze u Bushinwa ko byabuyobeye ndetse bukaba bwataye umutwe.

Usibye kongera umusoro ku bicuruzwa bya Amerika, Beijing inavuga ko yamaze kwandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) wamagana icyemezo Perezida Donald Trump aheruka gufata.

Igihugu cy’u Bushinwa kiyobowe na Xin Ping cyihimuye kuri Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *