Diamond Platnumz yaguze imodoka ya Bugatti iri mu zihenze ku Isi
Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz yemeje ko yitegura kwakira imodoka iri mu zihenze ya Bugatti.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika no ku Isi muri rusange yabitangaje abinyujije kuri story y’urubuga rwe rwa Instagram.
Diamond Platnumz yagaragaje ko arambiwe n’imodoka ye asanzwe afite ya Rolls Royce nayo itungwa n’uwifite avuga ko yiteguye kwakira imodoka ya Bugatti mu gihe cya vuba.
Mu magambo ye yashyizeho aherekejwe n’amashusho y’iyo modoka asanganwe yagize ati “Ndarambiwe n’iyi Rolls, si njye utahiwe no kwakira imodoka yanjye ya Bugatti kubona igeze murugo.”

Diamond Platnumz w’imyaka 35 azwiho kugira ibintu bihenze, birimo amazu, ama modoka, television na Radio bya Wasafi.
Icyakora cyo n’ubwo uyu muhanzi yavuze ko yiteguye kwakira imodoka ye yo mu bwoko bwa Bugatti ntiyatangaje agaciro yamutwaye kugira ngo ayigure.
Imodoka ya Bugatti ni imwe mu zihenze ku Isi zitungwa n’abajejeta faranga, dore ko ikorwa n’uruganda rwahoze ari arw’ubudage gusa ruza kugurwa n’Ubufaransa ikaba iri mu modoka zigira umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru.
Kugira ngo wumve uburemere bw’iyi modoka ko ihenze, imodoka ya nyuma iheruka gukorwa igura arenga miliyoni 3 z’Amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari enye y’amafaranga y’u Rwanda.
