Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia Field Marshal Birhanu Jula yakiriwe na mugenzi we mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia Field Marshal Birhanu Jula, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine, rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 13 rukazageza ku ya 16 Mata 2025.

Kuri uyu wa Mbere, Field Marshal Birhanu Jula yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Nyuma y’aho, Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ryaje rimuherekeje banasuye Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda bagirana ibiganiro.

Uru ruzinduko rufatwa nk’amahirwe y’ingenzi mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bumaze igihekirekire, aho ibiganiro bikomeza hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi ku bijyanye n’inzego zinyuranye z’ubufatanye mu gisirikare n’izindi nzego zijyanye.

Urwo ruzinduko nanone kandi rushimangira ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kurushaho kwimakaza ubufatanye bw’ingenzi no kurushaho guteza imbere amahoro n’umutekano byo mu Karere.

Urwo ruzinduko rwe ruje rukurikira urwo Gen Mubarakh Muganga aheruka kuhirira muri Ethiopia ku wa 13 Werurwe 2025, ahasinyiwe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia mu bya gisirikare umaze imyaka irenga 20 aho byifatanya mu guhugura abasirikare, ubwo bufatanye bukaba bwaragukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.

Uretse ubufatanye bw’Ingabo na Polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya no gucunga ibiza, ndetse no guteza imbere ishoramari.

Mu myaka irindwi ishize kandi, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.

Hagati aho, Field Marshal Birhanu Jula arasura Urwibutso rwa Kigali aho yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho asure inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia yahuye na Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda
Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia yakiriwe na mugenzi we mu Rwanda
Impande zombi zagiranye ibiganiro
Hafashwe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *