IMIKINOMU MAHANGA

SSC Napoli yegukanye igikombe cya Shampiyona (Serie A) 2024-2025

Ikipe ya Società Sportiva Calcio Napoli yongeye gukora amateka mu mupira w’amaguru yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) ku nshuro ya kane.

Advertisements

Mu gihe Isi yose y’umupira w’amaguru yari yerekeje amaso mu Butaliyani ku munsi wa nyuma wa shampiyona habura iminota micye gusa ngo hamenyekane ugomba kwegukana igikombe. Ikipe ya Napoli iyobowe n’umutoza Antonio Conte yari ku mwanya wa mbere irusha Inter Milan inota rimwe gusa.

Napoli yakoze ibishoboka byose itsinda ikipe ya Cagliari ibitego 2-0, ku bitego byatsinzwe na Scott McTominay ku munota wa 42 na Romelu Lukaku ku munota wa 51. Nubwo Inter Milan yatsinze Como 1907 ibitego 2-0 ibyo ntacyo byahinduye kuko Napoli nayo yari imaze gutsindira kuguma ku mwanya wa mbere.

Antonio Conte ahesheje Napoli iki gikombe mu mwaka we wa mbere nyuma yo kugera muri iyi kipe mu mpeshyi y’umwaka ushize. Uyu mutoza w’umuhanga yanditse amateka mashya aba umutoza wa mbere mu mateka ubashije guhesha amakipe atatu atandukanye yo mu Butaliyani ibikombe bya shampiyona: Juventus, Inter Milan, na Napoli akongeraho n’igikombe yigeze kwegukana ari muri Chelsea mu Bwongereza.

Antonio Conte yahembwe nk’umutoza mwiza w’irushanwa

Umukinnyi w’umwaka muri Serie A yabaye Scott McTominay, umwe mu bayoboye urugendo rwa Napoli kugera ku gikombe, uyu mukinnyi wo hagati waturutse muri Manchester United mu mpeshyi ishize, yatsinze ibitego 12 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego, ni we watsinze igitego cyafunguye amazamu ku mukino wa nyuma, kikaba cyari icy’ingenzi mu kurinda Napoli amahirwe yayo yo kwegukana igikombe.

Iki ni igikombe cya kane cya shampiyona Napoli yegukanye mu mateka yayo. Ibikombe bibanza byaje mu 1987 na 1990 igihe ikipe yari iyobowe na nyakwigendera Diego Maradona ndetse no mu 2023. Iki gikombe cya 2025 cyije cyiba icya kane mukabati ka Napoli.

Scott McTominay yabaye umukinnyi w’irushanwa Serie A

Napoli irangije shampiyona ya 2024/2025 yanditse amateka mashya ndetse ihamya ko ubu iri mu makipe akomeye ku mugabane w’i Burayi. Itegerejweho byinshi mu marushanwa ataha harimo na UEFA Champions League.

Umutoza Antonio Conte yishimira igikombe cya Shampiyona yahesheje Na Napoli
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Scott McTominay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *