MU MAHANGAPOLITIKE

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yagiriye uruzinduko rw’akazi muri RDC

Ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakirwa na mugenzi we Felix Tshisekedi, Perezida wa RDC.

Advertisements

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste hamwe n’itsinda rimuherekeje bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili kiri i Kinshasa yakiriwe na Minisitiri ushinzwe umutekano muri icyo gihugu Guy Kabombo Mwadiamvita.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gutegura Inama y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano wa RDC n’uw’Akarere muri rusange.

Ni inama izateranira i Kampala muri Uganda tariki 28 Gicurasi 2025. Icyakora, ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho ntibyigeze bitangazwa.

Ibi bihugu bimaze igihe bifitanye ubucuti n’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 n’ubwo wabarushije ingufu ukabatsinda ndetse ukaba ugenzura ibice bimwe na bimwe bya RDC.

Perezida Tshisekedi ahereza ikaze mugenzi we w’u Burundi Ndayishimiye wamugendereye
Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro bishingiye kuri politike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *