INKURU ZIDASANZWERWANDA

Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye-Amafoto

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ahagana ku isaha ya Saa Cyenda, igice cy’agakiriro ka Gisozi gikorerwamo ibirimo Imbaho, zifashishwa mu gukora intebe, ameza n’ibitanda ahitwa muri ADARWA, cyakongoje ibindi bice bifatwa n’inkongi y’umuriro ikomeye.

Advertisements

Si ubwa mbere iki gice cyo mu gakiriro ka Gisozi cyibasiwe kigafatwa n’inkongi y’umuriro, aho kugeza kuri ubu mu myaka itanu hamaze kwibasirwa.

Ni inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Gisozi kugeza ubwo Polisi yahageraga muri iki gitondo kugira ngo izimye iyo nkongi ariko hakaba hataramenya icyayiteye.

Uretse icyo gice kirimo igikorerwamo Imbaho hari kandi n’Igice cyakorerwagamo ahakorerwaga sudire hibasiwe bikomeye.

Tariki 3 Kamena 2019, inkongi yafashe igice cy’agakiriro ka Gisozi, ahacururizwaga imbaho n’ibikoresho byo mu nzu, harimo matela, imbaho zo mu bwoko bwa Ribuyu, amasanduku yo gushyinguramo, amatelefoni, amaradiyo n’ibindi.

Tariki 29 Kamena 2019 hashize iminsi 26 gusa, indi nkongi yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi, ifata igice cyari haruguru y’umuturirwa witwa UMUKINDO, aho hasigaye agace gato ugereranyije n’ahari hamaze gushya.

Tariki 17 Kanama 2021, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira aka gakiriro, ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, hakaba harahiye na za matora.

Tariki 12 Gashyantare 2023, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi, ahabikwamo imbaho. Iyi nkongi yabaye ahagana saa tanu z’ijoro, abantu bamaze gutaha.

Tariki 23 Gicurasi 2023, inkongi y’umuriro nanone yibasiye igice cy’aka gakiriro ahakorerwa hakanacururizwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, birimo intebe, ameza, ibitanda n’ibindi.

Kugeza kuri ubu ntiharamenyekana agaciro cy’ibyangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *