MU MAHANGAPOLITIKE

Harimo n’u Burundi, Donald Trump yahagaritse ibihugu 12 bitemerera abantu babyo kwinjira muri Amerika

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko ribuza abantu bava mu bihugu 12 kutazasubira kugira uburenganzira bwo kwinjira muri iki gihugu cya Amerika.

Advertisements

Iri tegeko Trump yaraye arishyizeho umukono mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 05 Kamena 2025.

Nk’uko byemejwe amakuru avuga ko ibyo bihugu aribyo Afghanistan, Burma, Chad, Congo Brazzaville, Guinea Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yamen.

Ibi bihugu icumi na bibiri bije byiyongera kuri Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela. Ibi birindwi byo, bisanzwe n’ubundi hari itegeko ry’iki gihugu ribuza uburenganzira abantu babituriye kuyinjiramo.

Igihugu cy’u Burundi nicyo cyonyine giherereye mu Karere kibiyaga bigari, kiri mu byafatiwe ibihano by’uko abantu batemerewe kongera kugira ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ushobora kwibaza impamvu u Burundi buza kuri uru rutonde, ni uko bwatangiye kurebwa nabi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuva ubwo bwabagamo imyigaragambyo yo mu mwaka wa 2015 yanasize iguyemo abasivili batari bake.

Iyi myigaragambyo yakorwaga kumpamvu hari Abarundi benshi batari bashigikiye Peter Nkurunziza wavaga mu ishyaka rya CNDD-FDD kongera kwitoza muri manda y’ubugira gatatu.

Icyo gihe igipolisi cyo muri iki gihugu cyo kimwe n’igisirikare, bahanganye n’abakoraga iyo myigaragambyo barimo abasivile aho byarangiye iguyemo benshi babarirwa mu magana.

Kuva icyo gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, byahise bitangira kureba nabi iki gihugu cy’u Burundi byakurikiwe no ku gifatira ibihano bikakaye birimo n’ibyavuzwe muri iyi nkuru ndetse kandi n’inkunga za mahanga icyo gihe zirahagarikwa.

Ni itegeko Donald Trump yashyize rigomba gutangira gukurikizwa guhera tariki 9 Kamena uyu mwaka.

Donald Trump avuga ko impamvu yo gushyiraho ayo mabwiriza mashya ari uburyo bwo kwirinda abagizi ba nabi bashobora guturuka muri ibyo bihugu bagahungabanya umutekano w’abaturage n’abagendera Amerika muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *