RDC: M23 ikomeje imirwano ikomeye iyihanganishije na Nyatura Abazungu ifatanyije na FDLR

Bamwe mu baturage baturiye Gurupoma ya Bashali-Mokoto ho muri teritwari ya Masisi, bakomeje guhangayikishwa n’intambara ikomeje gututumba hagati ya M23 na Nyatura.

Imboni ya Rwandatribune iherereye muri i Masisi, yavuze ko imirwano yatangiye mu gicuku cyo kuri uyu wa kane, ubwo abarwanyi ba M23 bagabaga igitero cyari kigamije gukumira abarwanyi ba Nyatura Abazungu bari bivanze na FDLR, bashakaga kwerekeza mu duce M23 iheruka kurekura muri Masisi kugirango bongere kutugenzura.

Abarwanyi ba Nyatura Abazungu bafatanyije na FDLR, bari bashinze ibirindiro mu duce twa Kasura na Kibarizo ho muri teritwari ya Masisi ,akaba ariho bateguriraga ibitero byo kujya kwiba inka z’Abatutsi izindi bagasiga bazishe.

Kugeza ubu Umutwe wa M23 ngo wabashije gusenya ibyo birindiro byari birimo abarwanyi benshi ba Nyatura Abazungu na FDLR baje gukizwa n’amaguru.

Ubu imirwano irakomeje aho Abarwanyi ba M23 ,bari kugerageza kwigizayo inyeshyamba za Nyatura Abazungu na FDLR baberekeza mu gace ka Gahira .

Iyi mirwano, ibaye mu gihe ejo kuwa 14 Kamena 2023, Tobirwakyo Kahangu Toby Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Bashali ho muri teritwari ya Masisi, yatanze impuruza kuri FARDC avuga ko Umutwe wa M23, uri kohereza abarwanyi benshi n’intwaro zikomeye muri ako gace, baturutse muri Cheferi ya bwito ho muri teritwari ya Rutshuru.

Yakomeje avuga ko, bari gucengera berekeza mu gace ka Bashali,,aho bari gutegura kongera kubura imirwano no gukaza ibirindiro byabo muri teritwari ya Masisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *