MU MAHANGAPOLITIKE

Joseph Kabila yashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen Sikatenda Shabani arwegeka kuri Leta ya Congo

Joseph Kabila, yumvikanye ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira uruhare mu rupfu rwa Lieutenant Général Sikatenda Shabani.

Advertisements

Lt Gen Sikatenda wari mu kiruhuko cy’izabukuru yapfuye mu gitondo cyo ku wa 4 Kamena 2025, ubwo yari muri kasho, afungiwe impamvu itaramenyekana.

Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, uri mu burasirazuba bwa RDC yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Sikatenda, wamubonye avuka, anakamurera, ati “Mpaye icyubahiro urwibutso rw’uyu musirikare mukuru wari mu kiruhuko, umuvandimwe mu ngabo za Muzehe Laurent-Désiré Kabila, wambonye nkura, akamfata ukuboko.”

Yagaragaje ko Lt Gen Sikatenda ari umwe mu nzirakarengane nyinshi z’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Tshisekedi, ashingiye ku kuba yari amaze igihe kinini afunzwe, ataburanishwa.

Ati “Yatawe muri yombi, afungwa kuva mu Ugushyingo 2023, nta rubanza, kugeza ubwo apfuye azira gufatwa nabi. Ni umwe mu nzirakarengane nyinshi zahowe kudahuza ibitekerezo n’ubutegetsi bw’igitugu.”

Uyu musirikare wari ufite imyaka 83 y’amavuko ni umwe mu basirikare bo mu mutwe witwaje intwaro wa AFDL barwanyije ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Uyu mutwe wari uyobowe na Laurent-Désiré Kabila, se wa Joseph Kabila.

Lt. Gen Sikatenda Shabani wishwe

Mu gihe cy’uru rugamba, AFDL yagowe no kwambuka umujyi wa Kalemie muri Tanganyika, kuko abarwanyi b’Ababembe babimye inzira. Gen Sikatenda wari Umubembe ni umwe mu bagize uruhare mu mishyikirano yatumye AFDL ihabwa inzira, ikomereza i Kinshasa.

Ubwo Laurent Kabila yajyaga ku butegetsi, Lt Gen. Sikatenda yagizwe umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (rwitwaga DEMIAP) kugeza mu 1998 ubwo havukaga umutwe wa RCD-Goma.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2009, Gen Sikatenda yari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC. Icyo gihe hari mu gihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Joseph Kabila na nyuma y’amatora ya mbere y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2006.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *