Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoeline-AMAFOTO

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoeline uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Nk’uko bisanzwe bikorwa mu guha icyubahiro abakuru b’ibihugu, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoeline watangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu bahise berekeza kugira ibiganiro byo mu muhezo bizwi nka tête-a-tête bishimangira umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma yaho haraza gukurikiraho isinywa ry’amasezerano atandukanye mu nzego z’injyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Umukuru w’igihugu cya Madagascar kibarizwa mu kirwa giherereye mu nyanja y’Uburasirazuba bw’Umugabane wa Afurika Andry Rajoeline yageze mu Rwanda ku mugoroba w’iki cyumweru dusoje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *