INKURU ZIDASANZWEMU MAHANGAUMUTEKANO

Burundi: Kugaragaza amasura y’abagiye gukora akazi ku butasi byanenzwe bikomeye – Amafoto

U Burundi bubinyujije ku rubuga rwa X y’igisirikare cy’igihugu kizwi nka FDNB cyatangaje ko cyungutse abasirikare b’Intasi bari bamaze igihe bahabwa amahugurwa mu bijyanye no gukora ako kazi.

Advertisements

Ni igikorwa igisirikare cy’iki gihugu cy’u Burundi cyashyize hanze ku itariki ya 05 Kamena 2025, aho cyakoresheje urubuga rwacyo rwa X rwahoze rwitwa Twitter gishyira amafoto y’icyo gikorwa no kwerekana abo basirikare bacyo, kimenyesha ko barangije amasomo y’ubutasi.

Muri ayo mafoto yabo yashyizwe hanze, yarahekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Aba basirikare basoje imyotozo y’ubutasi. Bahawe n’impamyabushobozi zibyo bigiye. Turabasaba gukoresha ubumenyi bahawe ku nyungu z’igihugu cyabo cy’u Burundi.”

Izi ntasi zashyizwe ku mugaragaro zirimo abigitsina gabo n’igitsina gore.

Nyuma y’aho u Burundi bukoze iki gikorwa, bwaranenzwe kubera bwashyize ku mugaragaro amafoto y’abasirikare babwo bo mu ishami ry’ubutasi rizwi cyane nka G2, mu gihe akazi bagiye gukora ari ibanga kandi gasabwe ko nabo batamenyekana.

Mu bitekerezo byinshi byagarutsweho kuri urwo rubuga, banenga uburyo amasura y’abagiye gukora ako kazi yagiye agaragazwa ibintu benshi bagiye bahuriza kuba bitari kinyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *